Uko wahagera

Liu Xiaobo Yitabye Imana


Umwanditsi, Liu Xiaobo, akaba yari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu mu Bushinwa, yitabye Imana. Nyuma y’urupfu rwe, Leta z’unze ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu byashinje Leta y’Ubushinwa uburangare ku rupfu rwe banasaba guhita barekura, umupfakazi wa Xiaobo, umaze igihe afungishijwe ijisho iwe mu rugo.

Liu Xiaobo, ni umwe mu Bashinwa bagaragaje kutaripfana ku bijyanye n’ihinduka ry’ubutegetsi bw’ishyaka rimwe kandi rigendera ku mahame ya gisosiyaliste mu Bushinwa. Xiaobo, yagiye afungwa mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka w’2009, ashinjwa ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi bw’Ubushinwa. Mu mwaka 2010, yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, ariko arinze yitaba Imana ataragishyikirizwa kuko yarakiri muri gereza.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, Leta y’Ubushinwa yagiye ishirwa mu mwajwi, ishinjwa kutita ku buzima bw’uyu mukambwe. Mu gitondo, cy’uyu munsi ni bwo yitabye Imana aguye mu bitaro bya Shenyang, mu mujyi wa Liaoning mu Bushinwa, ku myaka 61 y’amavuko. Yazize indwara ya kanseri y’umwijima.

Leta y’Ubushinwa yashizweho urupfu rwe, hagendewe kukuba atarahawe amahitamo y’aho ajya kwivuriza ubwo yaratangiye kuremba. Cyane ko aho yarafungiwe atahabwaga ubuvuzi buhagije nk’umurwayi wa kanseri.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG