Uko wahagera

Ibihe by'Umukwabo muri Zambiya


Inteko ishingamategeko ya Zambiya yashizeho iminsi 90 y’ibihe by’umukwabu nyuma y’uko perezida mu cyumweru gishize atangaje ko bikenewe.

Ibibazo bya politiki birasa n’ibigiye kuba insobe mu gihugu. Abasesengura ibintu bavuga ko bishobora gutuma abashoramali benshi batinya kujya muri iki gihugu gifite amabuye y’agaciro, kidakora ku Nyanja kandi bakenewe cyane.

Inteko ishingamategeko yemereje icyarimwe uwo mwanzuro. Nta mudepite wo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi wigeze atora kubera ko 48 muri bo bari bagaritswe mu kwezi gushize bazira gushaka kuburizamo ijambo rya perezida Edgar Lungu.

Umuyobozi wabo Hakainde Hichilema arafunze kuva mu kwezi kwa 4, ku byaha by’ubugambanyi. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bake basigaye badurumbanyije itora ryo kuwa kabiri.

Charles Kakoma umuvugizi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi "United Party for National Development" yagombaga gutora yamagana ingingo avuga ko iha abaturage ubwisanzure bucagase. Yongeraho ko afite ubwoba ko izo ngamba zizatuma ba mukerarugendo biheza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG