Uko wahagera

Perezida Trump Azasura Ubufaransa


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, arerekeza mu Bufaransa uyu munsi kuwa gatatu. Biteganyijwe ko azaganira na mugenzi we Emmanuel Macron. Bazanibuka isabukuru y’imyaka 100 ishize kuva ingabo z’Amerika zinjiye mu ntambara ya mbere y’isi yose.

Biteganijwe ko abayobozi bombi bazakora inama ejo kuwa kane i Paris mbere yo kuganira n’abanyamakuru.

Macron yavuze ko bimwe mu byo bazaganira harimo ibibazo bitandukanye bifitiye inyungu ibihugu byombi. Harimo ibyo batumvikanaho, harimo n’ibyo barimo gushakira hamwe ibisubizo, nk’iby’iterabwoba, ibibazo byugarije Siriya na Libiya n’ibindi.

Umutegetsi mukuru muri perezidansi y’Amerika yabwiye abanyamakuru ko perezidansi yiteze ko ibibazo bya Siriya, hamwe n’ubufatanye hagati y’Amerika n’Ubufaransa, hamwe n’ibindi bibazo bireba iterabwoba bizitabwaho cyane mu biganiro.

Yavuze ko bishoboka no gusubiza amaso inyuma ku nama y’abakuru b’ibihugu biri mu itsinda G20 yabereye mu cyumweru gishize mu Budage.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG