Uko wahagera

Perezida Trump Yakomeje Ibihano kuri Sudani


Perezida w’Amerika Donald Trump yongereye by’agateganyo ibihano byafatiwe Sudani. Perezida Trump yasubitse icyemezo cyo gukuraho burundu ibihano byafatiwe Sudani mu rwego rw’ubukungu. Yongeyeho andi mezi atatu.

Iteka rya Perezida Trump yasimbuye, Barack Obama yasinye mu kwezi kwa mbere mbere yo gutanga ubutegetsi, ryakuyeho byagateganyo bimwe mu bihano byafatiwe Sudani. Byagombaga kumara amezi atandatu.

Icyo gihe cyarangiraga ejo kuwa gatatu. Hakurikjwe icyo gihe Obama yari yateganyije, icyemezo cya Trump cyashoboraga kuba ndakuka ibyo bikavaho burundu. Ariko kuri uyu wa kabiri Trump yasinye iteka rishya ryongera icyo gihe kuzageza ku italiki ya 12 y’ukwezi kwa 10.

Ibyo bihano byashyizweho bwa mbere mu 1997 nyuma y’uko Amerika ivuze ko Leta ya Sudani itiza umurindi iterabwoba. Byari bitewe n’uko yemereye uwari umuyobozi w’umutwe wa al Qaida Osama bin Laden gucumbika mu murwa mukuru Khartoum.

Ibindi bihano byongeweho biturutse kw’ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu byavugwaga ko ryakorwaga n’ingabo za guverinama. Ryakorerwaga abarwanyaga ubutegetsi bishingiye ku bwoko mu ntara ya Darfur yogojwe n’intambara muri Sudani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG