Uko wahagera

Mbarushimana Anenga Ubuhamya bw'Abamushinja mu Rwanda


Emmanuel Mbarushimana
Emmanuel Mbarushimana

Urukiko rukuru mu Rwanda rwakomeje kumva imyiregurire ya Bwana Emmanuel Mbarushimnana ku birego bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu aburana n'ubushinjacyaha.

Mu rubanza aburanamo n’ubushinjacyaha ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, Bwana Emmanuel Mbarushimana yakomeje kunenga ubuhamya bwa buri mutangabuhamya mu bamushinja ku ruhande rw’ ubushinjacyaha.

Ni abatangabuhamya Mbarushimana afata nk’abashyizwe hamwe bakagambana ibyo bazatangaho ubuhamya bagamije icyo yita kumugerekaho ibyaha. Abatangabuhamya baramushinja ko yajyanye interahamwe zikica abatutsi I Kabuye. Abo barimo uwahawe izina rya KMD ku bw’umutekano.

Uregwa yabwiye urukiko ko uyu mutangabuhamya atari inyangamugayo kuko yakatiwe imyaka 17 y’igifungo azira ibyaha bya jenoside. Mbarushimana yabwiye umucamanza ko uyu mutangabuhamya wamushinje bafitanye amasano ya hafi kandi nk’uko yabisobanuye yisunze ingingo z’amategeko agenga itangwa ry’ibimenyetso mu nkiko, mbere y’uko umutangabuhamya arahirira ubuhamya bwe aba agomba kubazwa ku bijyanye n’amasano, ubushyingiranwe afitanye n’umwe mu baburanyi. Akavuga ko KMD atahawe ayo mahirwe.

Ku kuba ubushinjacyaha buvuga mu kirego cyabwo ko KMD yemeje ko uregwa yatangaga amabwiriza yo kwica abatutsi, Mbarushimana avuga ko bamuhimbiye ibyo atigeze avuga kuko mu rukiko yatsembye ko nta mabwiriza Mbarushimana yatangaga.

Hari umubare utari muto mu batangabuhamya ubushinjacyaha bavuga ko babonye banumva ibikorwa bigize ibyaha Mbarushimana aregwa ariko we akavuga ko bihabanye n’ukuri. Barimo Christine Mukamwezi mushiki wa Mbarushimana. Uregwa yabwiye urukiko ko Jenoside yatangiye mushiki we ari mu Bugesera kwa se wabo. Yavuze ko yageze I Dahwe ahungana n’abandi muri 95 yemeza kandi ko uwo mushiki we na we yari azi ko kwa Mbarushimana hari abatutsi yari yahishe ngo baticwa.

Umucamanza Bwana Antoine Muhima yasabye Mbarushimana kugira icyo avuga ku birego ahakana ko yabaye mu nterahamwe. Umucamanza yari akeneye kumenya niba Bwana Mbarushimana ahakana ko atari mu nterahamwe nk’urubyiruko rw’ishyaka MRND ryari ku butegetsi cyangwa se niba atarabaye mu bicanyi kuko umwicanyi wese yafatwaga nk’interahamwe.

Uregwa yasubije ko bimubabaza kuba ubushinjacyaha butarigeze busobanura izo nterahamwe bumurega. Afatiye ku gisobanuro cyatanzwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, buri wese wagize uruhare mu bwicanyi yari interahamwe. Atsemba uruhare urwo ari rwo rwose muri Jenoside. No ku ruhande rw’interahamwe zari urubyiruko rwa MRND na ho Mbarushimana avuga ko atigeze abarizwa muri icyo cyiciro.

Me Christopher Twagirayezu uhagarariye inyungu z’ubutabera muri uru rubanza yabwiye umucamanza ko urega ari we ufite inshingano zo gushaka ibimenyetso uregwa akabona kubyireguraho bitarinze guteza urujijo.

Mbarushimana avuga ko atangwaza no kuba mu batangambuka mu rukiko bamushinja ko yari ayoboye interahamwe nta n’umwe wemeje ko yamuhaye imyitozo yo kwica abatutsi. Yakomeje gushimangira ko ubushinjacyaha bwageze ku batangabuhamya basaga 120 bamushinja kandi batizewe avuga ko bufite inshingano zo kugaragaza ukuri. Aho yavuze mu ijwi ritomoye ati “Sinzabatuma mu Ijuru cyangwa mu kuzimu gushakayo ukuri ariko kuri iyi si bafite inshingano zo kukugaragaza” Arabura iburanisha rimwe akagira icyo avuga ku bihano ubushinjacyaha bwamusabiye.

Bwana Emmanuel Mbarushimana w’imyaka 55 y’amavuko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumukurikiranyeho ibyaha bitanu bikomeye kandi bidasaza bya genocide n’ibyibasiye inyokomuntu. Ni ibyaha bumurega ko yakoreye mu cyahoze ari Komini Muganza hari muri Prefegitura ya Butare mu 1994, mu karere ka Gisagara y’ubu mu ntara y’amajyewpfo.

Mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka ni bwo Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kuzamuhamya ibyaha byose maze rukazamuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu. Ibyaha byose Mbarushimana arabihakana, azagira icyo avuga ku byifuzo by’ubushinjacyaha mu minsi iri imbere. Urubanza rumaze imyaka itatu rutangiye kuburanishwa mu mizi. Mbarushimana yageze mu Rwanda avuye mu gihugu cya Danemark mu mwaka ushize wa 2014.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG