Uko wahagera

Ikibazo cy’Ibikomoka Kuri Peteroli Giteye Inkeke Muri Angola


Isabel dos Santos, umukobwa wa Perezida Jose Eduardo dos Santos uyobora ikigo cy’igihugu cya Angola gishinzwe gucunga ibijyanye na peteroli "Sonangol"
Isabel dos Santos, umukobwa wa Perezida Jose Eduardo dos Santos uyobora ikigo cy’igihugu cya Angola gishinzwe gucunga ibijyanye na peteroli "Sonangol"

Mu gihe igihugu cya Angola gitegura amatora adasanzwe, ashira iherezo ku ngoma ya Jose Eduardo dos Santos, umaze imyaka 38 ayobora iki gihugu, ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli giteye inkeke muri iki gihugu.

Mu mpera z’ukwezi gutaha, igihugu cya Angola kizaba kiri mu matora y’umukuru w’ igihugu aho Jose Eduardo dos Santos, warusanzwe ayobora iki gihugu kuva mu mwaka w’1979, yamaze gutangaza ko atazongera kwiyamamaza.

Gusa kugeza ubu ikibazo giteye inkeke muri iki gihugu ni ku hazaza h’imicungire y’ibikomoka kuri peteroli dore ko aribwo bukungu iki gihugu gicungiraho cyane kuko cyohereza peteroli mu mahanga iri ku kigero cya 95 ku ijana.

Ikigo cy’igihugu cya Angola gishinzwe gucunga ibijyanye na peteroli "Sonangol" kugeza ubu kiyoborwa na Isabel dos Santos, utavugwaho rumwe nabakurikiranira politiki y’Angola hafi kubera ibibazo yagiye avugwaho bya ruswa nubwo kugeza ubu ariwe ufatwa nk’umugore ukize kurenza abandi muri Africa.

Ibyegeranyo by’inzobere zitandukanye bigaragaza ko ubukungu bwa Angola bwagiye busubira inyuma cyane kuva mu mwaka w’2015 ahanini bitewe n’igabanuka ry’ibikomoka kuri peteroli, bivuze ko perezida mushya uzatorwa aricyo cyambere azibandaho. Hakibazwa niba umuherwekazi Isabel dos Santos, azaguma kuri ubu buyobozi cyangwa azajyana na se.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG