Uko wahagera

Perezida Trump Avuga ko Yokeje Igitutu Perezida Poutine


Perezida w’Amerika Donald Trump uyu munsi ku cyumweru yavuze ko inshuro ebyeri zose yokeje igitutu Perezida Vladimir Poutine w’Uburusiya ku kibazo cy’uko igihugu ke cyaba cyarivanze mu matora yo muri Amerika. Yasobanuye ko kuba Poutine yarahakanye yivuye inyuma ko ibyo bitabayeho, iki ari igihe cy’uko Amerika yareba imbere igakorana neza n’Uburusiya. Ba Perezida Trump na Poutine babonanye amaso mu yandi kuwa gatanu tariki ya 7/7/2017.

Mu nyandiko yashyize ku rubuga rwa Twitter agarutse muri Amerika avuye mu nama y’itsinda ry’ibihugu 20 yabereye mu Budage, Trump yasobanuye ko we na Mugenzi we w’Uburusiya kuba bashyiraho uburyo bwo kurwanya ibitero byo kuri interineti.

Mu gihe Trump yakoraga izo nyandiko kuri Twitter, sekreteri wa leta w’Amerika Rex Tillerson, ari I Kiev muri Ukraine, yatangaje ko ukwivanga k’Uburusiya mu matora yo muri Amerika gukomeje kuba imbogamizi y’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Trump ubu ahanganye n’amaperereza amaze amezi akorwa, asuzuma ibivugwa ko Uburusiya bwaba bwarakoranye n’abamwamamaje kugirango atsinde amatora y’umukuru w’igihugu. Irindi perereza rikorwa ni iryerekeye kuba Trump ashobora kuba yarazitiye ubutabera mu gihe yirukanye James Comey, wahoze ari umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubugenzacyaha muri Amerika.

Ikigo FBI ni cyo cyari gishinzwe gusuzuma uruhare rw’Uburusiya mu matora yabaye muri Amerika mu kwezi kwa cumi na kumwe 2016.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG