Uko wahagera

Somaliya: Igisirikare cyishe abarwanyi ba Al-Shabab 13


Mu ijoro ryakeye, ingabo za leta ya Somaliya zagabye igitero ku basirikare b’umutwe w’iterabwoba wa Al shabab bahitana abantu 13 naho 10 barakomereka. Iki gitero cyabereye mu gace ka Kismayo ahagana mu majyaruguru ya Somaliya.

Ahmed Abdullah Issa, umuyobozi wungirije w’ingabo za somaliya ziri mu gace ka Jubba, ari naho Kismayo iherereye, yatangaje ko bagabye iki gitero kuko bari bafite amakuru yuko uyu mutwe washakaga gutera ibirindiro by’ingabo za Leta biri mu birometero 500,uvuye mu murwa mukuru wa Mogadishu.

Issa, akomeza avuga ko bahagera basanze hari abasirikare buyu mutwe barenga 100 bari mu bihuru, bakabarwanya bagakwira imishwaro. Nyuma y’imirwano, ingabo za leta zeretse abaturage batuye aka gace imirambo y’ingabo z’uyu mutwe zari zimaze kwicwa.

Ibi bibaye bikurikira igitero cyahitanye abasirikare babanya Kenya 2, naho 7 bakaburirwa irengero mu gitero cyigambwe n’uyu mutwe mu gace ka Pandanguo gahana imbibi n’igihugu cya Somaliya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG