Uko wahagera

Perezida Macron Yahagurukiye Iterabwoba muri Afurika


Perezida Emmanuel Macron ageza ijambo ku nama kw'iterabwoba mu mujyi wa Bamako muri Mali
Perezida Emmanuel Macron ageza ijambo ku nama kw'iterabwoba mu mujyi wa Bamako muri Mali

Perezida Emmanuel Macron w'ubufaransa arifuza ko hajyaho ubufatanye hagati y'igihugu cye n'ibihugu byo mu burengerazuba bw'Afurika mu guhangana n'ikibazo cy'iterabwoba.

Ibyo Macro yabivugiye mu nama iteraniye i Bamako mu gihugu cya Mali ihuje Ubufaransa n'ibihugu byo mu burengerazuba bw'Afurika.

Macron yagaragaje ko ashyigikiye icyifuzo cy'uko hajyaho umutwe n'ingabo z'ibihugu byo mu karere wo guhangana n'imitwe y'iterabwoba. Yavuze ko igihugu cye cyiteguye gutera inkunga izo ngabo.

Ibihugu bya Burkina Faso, Cadi, Moritaniya na Nijeri byataganje ko byiteguye gutanga abasilikali bazajya muri uwo mutwe wo guhangana n'intagondwa zikora iterabwoba.

Izo ngabo zizaza ziyongereye ku bandi basilikali barimo Abafaransa 4,000 n'abandi 11,000 b'umuryango w'abibumbye bagerageza guhangana n'imitwe y'iterabwoba mu burengerazuba bw'Afurika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG