Uko wahagera

Modi Yiyamye Abahohotera Abarya Inka mu Buhindi


Ministiri w’Intebe w’Ubuhindi, Narendra Modi, yagize icyo avuga ku myigaragambyo n’ubwicanyi biri kubera mu gihugu ke, bigirirwa abantu barya inyama z’inka.

Mu ijambo rye, Modi yavuze ko itegeko rihana uwariwe wese wica mugenzi we amuziza kurya inyama cyangwa avuga ko arengera inka. Ibi yabitangaje, nyuma y’imyigaragambyo imaze iminsi mu Buhindi, ikorwa n’abadashyigikiye ihohoterwa bagirirwa kuko barya inyama z’inka.

Mu cyumweru gishize, Junaid Khan, w’imyaka 16 yishwe atewe ibyuma n’abagabo bagera kuri 20, ubwo we n’umuvandimwe we bari bavuye guhaha ibyo kurya by’umunsi mukuru w’Irayidi mu mujyi wa New Delhi, umurwa mukuru w’Ubuhinde.

Nk’uko bitangazwa n’umwe mu bamwishe, bamuziza ko yaba ari umwe mu barya inyama z’inka ndetse akaba yaranavuye kuzigura.

Inka, ni Itungo ryubashywe cyane mu Buhindi, cyane cyane ku bayoboke b’idini ry’Abahindu. Ikindi kandi, kurya inyama z’inka bihanwa n’amategeko muri leta zimwe na zimwe zigize icyo gihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG