Uko wahagera

Uburayi Bwiteze Ibindi Bitero bya ISIS


Inzego zishinzwe umutekano ku mugabane w’Uburayi ziryamiye amajanja, ku bindi bitero bya hato na hato bishobora guterwa n’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kiyisilamu.

Ibyo ni ibyatangajwe na Manuel Navarrette, umuyobozi w’ishami rya polisi y’Uburayi ishinzwe kurwanya iterabwoba. Ibyo yabitangaje agiye kurir indege aje hano I Washington muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Nk’uko akomeza abivuga, nyuma y’uko uyu mutwe utsindiwe mu duce wari warigaruriye twa Mosul na Raqqa duherereye muri Iraki na Siriya, uyu mutwe wahinduye uburyo bwo gufata no gutoranya abayoboke bashya. Ibi ni na byo biteye inkeke.

Bumwe mu buryo buza ku isonga uyu mutwe uri gukoresha, ureshya abayoboke, harimo imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter ndetse na Youtube, zikoreshwa n’umubare munini w’urubyiruko.

Ibi bibaye bikurikira ibitero bitandukanye byigambwe n’uyu mutwe, byahitanye abantu batandukanye mu Bubirigi, Ubufaransa, Ubwongereza n’ahandi ku mugabane w’Uburayi

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG