Uko wahagera

Hari Amazu Yubatswe mu Buryo Bufifitse mu Bwongereza


Nyuma y’impanuka y’umuriro watumye umuturirwa wa Grenfell mu mujyi wa Londres, mu Bwongereza ugurumana, Ministiri w’intebe Thereza May yatangaje ko hagomba gukorwa iperereza ryimbitse mu gihugu hose ku buziranenge bw’ibikoresho bikoreshwa hubakwa imiturirwa.

Nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Thereza May, ibikoresho by’ubwubatsi byinshi byiganjemo ibyo hanze ku nyubako, byagaragaje kutuzuza ubuziranenge,ariko bikomeza kubakishwa mu buryo butemewe n’amategeko mu myaka icumi ishize.

Ibi nibyemejwe na raporo yashyizwe hanze ku munsi wejo, igaragaza ko inyubako 95, zatsinzwe n’igerageza ry’ubuziranenge n’ubudahangarwa.

Iri gerageza ryakozwe nyuma yaho bigaragariye ko ibikoresho byari byubatse igice cy’inyuma cyuyu muturirwa wa Grenfell uheruka gushya, ari bimwe mubyihutishije ikwirakwira ry’umuriro,wahitanye abagera kuri 79 kugeza ubu 18 muri bo akaba aribo bamaze kubonerwa imyirondoro, harimo n’uwa Isaac Paulos, umwana w’umuhungu w’imyaka 5,nawe wahitanywe n’uyu muriro.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG