Uko wahagera

Umushinga w'itegeko ryo Kuvuza Abanyamerika


Ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Donald Trump yongeye kwibasira abagize ishyaka ry’abademocrate, abashinja kuba kidobya mu mushinga wo guhindura no gukuraho ubwishingizi ku buzima buzwi ku izina rya ObamaCare.

Mu butumwa bukurikirana yashize kuri Twitter ye, Perezida Trump, yashinje abadepite b'Abademocrate kutagira ingamba cyangwa gutanga ibitekerezo mu ikurwaho ry’uyu mushinga, avuga ko icyo bakora gusa ari ukubitinza no kubyamagana.

Trump akomeza avuga ko n’ubwo bitoroshye, ishyaka rye ry’Abarepublikani riri gukora ibishoboka byose ku kugera kuri uyu mwanzuro.

Ingengo y’imari ya Amerika igaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni 23 bazabura ubwishingizi mu buzima, mu gihe programu y’ubwishingizi yashizweho na Perezida Obama mu myaka irindwi ishize, yaba ikuweho.

Niba Sena y’Amerika yemeje umushinga yateguye, abagize umutwe w’Abadepite bagomba kuwutora uko umzeze, cyangwa se bagahuza umushinga wabo n’uwa Sena, mbere y’uko Perezida Trump awushyiraho umukono

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG