Uko wahagera

Iterabwoba i Maka muri Ramadhani


Muri Arabiya Sawudite, polisi y’igihugu yaburijemo igitero cy’iterabwoba mu mujyi mutagatifu wa Maka. Yahitanye umuntu washakaga kwituritsa n’igisasu mu musigiti munini witwa “Grande Mosquee.”

Polisi yamenye amakuru ye hakiri kare, imugabaho igitero mu nzu yari acumbitsemo, bararasana. Abonye bamuganje, bagiye kumugeraho, yiturikije n’igisasu cye.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu cy’Arabiya Sawudite ivuga ko uwo mwiyahuzi ari we wenyine wapfuye. Ariko abapolisi batanu n’abasivili batandatu bakomeretse. Minisiteri ivuga na none ko abandi bantu batanu, barimo umugore umwe, batawe muri yombi mu rwego rw’anketi.

Iki gitero cy’iterabwoba cyari kigiye kuba i Maka mu gihe Abayisilamu bitegura gusoza igisibo gitagatifu cya Mwezi Ramadhani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG