Urukiko rukuru mu Rwanda rwatangiye kumva abatangabuhamya bashinjura Jean Damascene Kabirima mu rubanza aburanamo n'ubushinjacyaha ibyaha bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu.
Uyu mugabo yatawe muri yombi mu 2011 ubwo yari i Kigali yitabiriye inama y'igihugu y'umushyikirano. Ibyaha byose aregwa arabihakana. Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa yakurikiranye urwo rubanza.
Facebook Forum