Uko wahagera

Umupolisi Yarashwe mu Budage


Umupolisikazi w'umudage yarashwe mu mutwe igihe umugabo umwe yapapuraga iintwaro y'undi mupolisi ahabagenzi bafatira Gariyamoshi mu nkengero za Munich mu budage.

Igipolisi kivuga ko uwo mukobwa w'imyaka 26, yakomeretse cyane kandi n'abandi bantu babiri bari bahagaze iruhande rwe nabo bakomerekeye muri ayo masasu ya Unterfohring S-Bahn.

Igipolisi cyarashe gikomeretsa gato uwo mugabo, mbere yuko afungwa. Ariko cyavuze yuko icyo Atari igitero cy’iterabwoba.

Hari ibikorwa bikomeye by'igipolisi biri kubera mu nkengero za Unterfohring, kandi na gariyamoshi zabanje kuba zihagaritswe. Igipolisi kivuga ko nta bindi bintu bigaragara ko bishobora kubangamira umutekano.

Igipolisi kivuga ko uko kurasana kwadutse igihe bajyaga gutabara ahari hadutse imvururu hagati y'abantu benshi aho abagenzi bategera, umwe muri bo akaba yari afite icyuma.

Ibiro ntaramakuru by’ubudage n-tv news byavuze ko ari umudage w'imyaka 37 kandi ko aba Munich.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG