Uko wahagera

Igorofa Yasenyutse mu mujyi wa Nairobi


Abantu barindwi ni bo bataraboneka nyuma y'aho igorofa y'inzu zirindwi isenyukiye mu burasirazuba bw’umujyi wa Nairobi muri Kenya.

Umuryango utabara imbabare, Croix rouge, muri Kenya wanditse ku rubuga rwa Twitter ko abakora ubutabazi bamaze kugera aho iyo nyubako yasenyukiye i Kware, mu karere ka Embakasi.

Igipolisi cya Kenya cyavuze ko abantu barenga 20 bakuwe muri iyo gorofa akanya gato mbere y'uko isenyuka.

Abayizi babwiye ikinyamakuru Star cyandikirwa I Nairobi ko byagaragaraga ko ishobora gusenyuka kuko yari yaratangiye gusatagurika.

Uwayoboye ibikorwa by’ubutabazi, Pius Masai, yavuze ko abantu barenga 100 barokowe, ariko yongeraho ko haba hari abandi iyo gorofa yasenyutse batarasohoka.

Abaturage batari bake muri miliyoni enye z’abanya Kenya batuye i Nairobi baba mu mazu aciriritse cyane. Abantu benshi barshakisha aho gutura ku buryo abakora ubwubatsi akenshi barenga ku mabwiriza. Abantu 49 barapfuye mu kwezi kwa Kane k’umwaka ushize igihe inyubako y’amagorofa atandatu yahirimaga mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nairobi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG