Uko wahagera

Urukiko rwa Gisilikari rwa Kameruni Rwanze Ingwate y'Abayobozi ba Sosiyete Sivile


AKarere kavuga icyongereza muri Kameruni
AKarere kavuga icyongereza muri Kameruni

Urukiko rwa gisilikare muri Kameruni rwangiye abayobozi ba sosiyete sivili babiri gutanga amafaranga y’ingwate ngo baburane bari hanze.

Baregwa kuba barayoboye imyigaragambyo yajemo urugomo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu no mu majyepfo ashyira uburengerazuba mu kwezi kwa cumi na kabiri.

Ni bamwe mu bantu barenga 25 bagifungiwe ibifitanye isano n’imyigaragambyo ikomeje kubera mu ntara ebyiri zivugwamo icyongereza muri Kameruni.

Imyigaragambyo isaba ko barekurwa irakomeje kandi ikomeje kuba uburyo bwo gusaba ibiganiro. Iyo myigaragambyo itangiye ukwezi kwa yo kwa munani.

Iyo myigaragambyo yatangiye mu kwezi kwa 11 n’abarimu b’icyongereza n’abacamanza bo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu n’abo mu majyepfo ashyira uburasirazuba.

Bavugaga ko abaturage bavuga icyongereza batitaweho mu gihugu kivuga indimi ebyiri, basaba amavugurura.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG