Uko wahagera

James Comey Azatanga Ubuhamya muri Sena y'AMerika


Perezida Donald Trump, Jeff Sessions na James Comey
Perezida Donald Trump, Jeff Sessions na James Comey

Kuri uyu wa kane, bwa mbere nyuma y’igihe gisaga ukwezi yirukanwe ku mwanya w’umuyobozi w’ibiro by’ubugenzacyaha bya Leta y’Amerika (FBI), James Comey, araza gutanga ubuhamya imbere y’akanama ku iperereza ka sena. Ni ubuhamya bwibanda kw’iperereza yari ayoboye ku mubano wihariye hagati ya Perezida Donald Trump na Perezida Putin w’Uburusiya. Ubwo buhamya kandi buragaruka ku ruhare rwa Leta y’Uburusiya mu kwivanga mu matora ya Perezida aheruka hano muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mbere gato y’uko Donald Trump yirukana James Comey, FBI itangaza ko hari hatangijwe iperereza ryimbitse k’uruhare rw’Uburusiya mu kwiba amajwi no gufasha Donald Trump gutsinda Hillary Clinton, bari bahanganye mu matora.

Kugeza ubu, hari ibibazo biri kwibazwaho cyane mw’itangazamakuru, bishobora no kuzabazwa cyane James Comey. Muri byo harimo amakuru avugwa ko yaba yarazize kuba yarakoraga iperereza rwihishwa kuri Donald Trump, iyirukanwa ry’uwari umujyanama muby’umutekano wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Michael Flyn, n’ibindi.

Biteganijwe ko James Comey azagera imbere y’aka kanama ka sena y’Amerika gashinzwe iperereza, ku munsi w’ejo ku wa kane saa yine z’igitondo ku isaha ya hano I Washington DC.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG