Uko wahagera

Umuntu Witwaje Inyundo Yibasiye Polisi i Parisi


Ibiro by’Abafaransa bishinzwe kurwanya iterabwoba byatangiye iperereza kucyateye igitero cyabereye i Paris kuri uyu wa Kabiri. Ubushinjacyaha bwa Reta bwavuze ko umuntu yasagariye umupolisi amukubitira inyundo ku rusengero rwa Notre Dame ahakunze gusurwa n’abantu benshi.

Igipolisi cy’Ubufaransa cyavuze ko abashinzwe umutekano barashe uwo mugabo amaze gukubita uwo mupolisi inyundo, ariko ngo bakomerekeje mu gatuza. Uwo mupolisi nawe yakomeretse bidakanganye.

Igipolisi ubu kiri gusaba abantu kwitarura ahabereye icyo gitero. Igipolisi cyavuze ko icyo gitero cyabaye umupolisi ari mu kazi gasanzwe ahagendwa n’abanyamaguru imbere y’urusengero.

Umuvugizi w’igipoilisi yavuze ko abategetsi bataramenya niba uwakoze iryo bara yaba yabikoze wenyine, ariko barabyita “igikorwa cy’iterabwoba.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG