Uko wahagera

Umukinnyi Cheik Tioté yitabye Imana.


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 5 y'ukwezi kwa Gatandatu ni bwo inkuru ibabaje ku bakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko muri Afurika, yamenyekanaga ko myugariro w’ikipi y’igihugu ya Cote d’ivoire Cheik Tioté yitabye Imana.

Cheick Tiote w’imyaka 30, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga ikipe ya Newcastle United yo mu Bwongereza yamazemo hafi imyaka irindwi. Yitabye Imana kuri uyu wa Mbere, aguye mu kibuga mu myitozo, hamwe n’ikipi ya Beijing Enterprises yakiniraga nk’uko byemejwe n’uwari ushinzwe inyungu ze, Emanuele Palladino.

Tiote wari ufite abana babiri ku mugore wa mbere bashakanye witwa Madah mbere yo gushyingirwa bwa kabiri na Laeticia Doukrou, yatangiye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga mu 2005 mu ikipe ya Anderlecht yo mu Bubiligi, yanyuze kandi muri FC Twente mu Buholandi mbere yo gusinyira Newcastle United mu 2010.

Ubwo iyi kipe yamanukaga mu cyiciro cya kabiri umwaka ushize, Tiote yemeye kumanukana na yo iza kumurekura muri Gashyantare uyu mwaka yerekeza mu ikipe ya Beijing Enterprises yo mu kiciro cya kabiri Bushinwa ari na yo yitabye Imana agikinira.

Nyuma y’urupfu rwe, Newcastle United yahise isohora itangazo ririmo ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we na ho umutoza wayo Rafael Benitez avuga ko yari umunyamwuga mu byo yakoraga byose, kandi ko yakundaga akazi ke. Yavuze kandi ko uyu mugabo yari umuntu w’intangarugero mu buzima busanzwe.

Ibi byashimangiwe kandi n’abakinnyi batandukanye babanye nawe barimo Vincent Kompany wa Manchester United

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG