Uko wahagera

Trump Asaba urw'Ikirenga Kwemeza Itegeko ku Bayisilamu


Umukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yasabye urukiko rw’ikirenga kwemeza itegeko rye ku ngendo rikumira ibihugu bitandatu byiganjemo Abayisilamu.

N’ubwo bwana Trump yajuririye iki cyemezo mu rukiko rw’ikirenga, yifashishije igitero cyabereye I Londres mu Bwongereza, asa n’uwigisha urukiko impamvu Amerika ikwiye kwemeza itegeko rye.

Bwana Trump yanditse kuri Twitter y’uko iryo tegeko ribuza abantu bamwe kwinjira muri Amerika atari itegeko rikumira, nk'uko yaryise, n’ubwo we abivuga mu ndimi nyinshi.

Inkiko nyinshi hano muri Amerika zanze kwemeza iryo tegeko rya Trump ryereke iby’’ingendo zituruka muri Irani, Siriya, Libiya, Sudani, Yemeni na Somaliya. Ku ruhande rumwe, inkiko zanzuye ko amagambo ye ku kibazo cy’iterabwoba n’imyemerere ya Isilamu bigamije ivangura rishingiye ku myemerere.

Yaneguye cyane umuyobozi wa Londres Sadiq Khan, umuyi silamu wa mbere watorewe kuyobora umujyi munini mu burengerezuba bw’isi.

Perezida Trump yavuze ko Leta Zunze ubumwe za Amerika izakora ibishoboka byose mu gufasha Ubwongereza kurwanya iterabwoba.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG