Uko wahagera

Zuma Yongeye Gushinjwa Gusesa Umutungo w'Afurika y'Epfo


Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Afurika y’Epfo byahakanye y'uko perezida Jacob Zuma yaba afite inzu ihenze cyane I Dubai yaba yaraguze mu myaka ibiri ishize. Ibyo bibaye nyuma y'aho ku cyumweru ibinyamakuru byo muri Afrika y’epfo byatangarije ko hari ikigo cy’abahinde cyaguriye Zuma inzu ya miliyoni 25 z’amadorali muri icyo gihugu cy’abarabu.

Ayo makuru akubiye mu butumwa bwa email bubarirwa mu bihumbi bwashyizwe hanze bivugwa ko bwavuye muri icyo kigo cy’ubucuruzi, Gupta Family.

Hagati aho ariko, ishyaka ry’abakomuniste ryo muri Afurika y’Epfo ryongeye gusaba leta gukora iperereza kuri uwo mutungo n’imisoro bakeka ko yaba yaranyerejwe mu kugura iyo nzu.

Mu gihe kimwe, umuhungu wa Perezida Zuma, Duduzane, yaguze inzu. N’ubwo bivugwa ko afite uburenganzirwa bwo gutura muri icyo gihugu, ibiro bya Perezida Zuma bivuga ko ayo makuru ari amahimbano, kandi ko Zuma adafite inyubako aho I Dubai.

Kuwa Gatanu, ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo ryasabye leta kwihutira gushyira ahagaragara ukuri kuri ubwo butumwa. Perezida Zuma asanzwe atorohewe n’ibirego by’uko yakoresheje amafaranga ya Leta mu kuvugurura inyubako ye bwite muri Afrika y’Epfo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG