Uko wahagera

NBA: Golden State Yongeye Guhiga Cavaliers


Ikipe Golden State Warriors yongeye kugaragaza akarusho ku yo bahanganye mu mikino ya nyuma y’irushanwa ry’umukino w’intoki wa Basketball muri Amerika. Ibitego 132 kuri 113.

Mu murya wa gitari unogeye amatwi acuranga indirimbo yubahiriza igihugu ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, umucuranzi w’inararibonye Carlos Santana ni we watangije ibirori byari byitabiwe n’abatari bacye biganjemo ibyamamare.

Ku kibuga Oracle Arena kiri mu mujyi wa Oakland muri leta ya Californiya, ikipe ya Golden State Warriors yari iri mu byishimo byo kugaruka k’umutoza mukuru wayo Steve Kerr. Uyu yari amaze igihe atagaragara kubera uburwayi,

Muri uyu mukino usa nk’uworoheye Golden State Warriors ku buryo bugaragara, igice cya mbere cyarangiye n’ubundi iyi kipi iri imbere ku manota 67 kuri 64 ya Cavaliers. Uyu mukino kandi wagaragaje ubuhanga bw’abakinnyi ku giti cyabo nka Kevin Durant, Stephen Curry ndetse na Cray Thompson. Gusa ku rundi ruhande Lebron James na we yakomeje gushimangira ko ari we ugihetse ikipe ya Cavaliers, kuko iyo yafataga akaruhuko yasigaga icyuho kigaragara mu kibuga. Igice cya kabiri na cyo ikipi Warriors yaje kucyegukana ndetse umukino urangira ari amanota 132 kuri 113 ya Cavaliers.

Uyu mukino Warriors itsinze uje usanga ubanza yatsinze mu cyumweru hagati ku manota 113 kuri 92. Intsinzi y’ejo yayihesheje amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe n’ubwo hakiri amahirwe kuri Cavaliers ifite imikino ikurikiraho ku kibuga cyayo, kuri uyu wa gatatu n’uwa gatanu w’iki cyumweru dutangiye.

Mu gihe abakunzi ba Basketball bakurikiranaga uyu mukino, ku rundi ruhande,

Ibihumbi by’abafana bambaye imyenda y’umweru bagiye mu mihanda i Madrid gusanganira ikipe yabo ya Real Madrid yegukanye igikombe cya 12 cya UEFA Champions League ku wa Gatandatu itsinze Juventus ibitego 4-1, mu mukino wabereye mu mujyi wa Cardiff muri Ecosse ukanakurikirwa n’abantu abarenga miliyoni 200 ku ma televiziyo yabo.

Ubwo abakinnyi b’iyi kipe n’abari babaherekeje bageraga muri Espagne kuri iki Cyumweru, babanje kwakirwa n’Umuyobozi mukuru w’umujyi wa Madrid, Cristina Cifuentes. Yabashimiye akazi gakomeye bakoze bagahagararira umujyi wabo neza na we bamuha umwambaro nk’urwibutso rw’igikombe cya 12 cya Champions League begukanye.

Nyuma bagiye gusuhuza abafana ibihumbi n’ibihumbi bari babategereje mu mihanda y’i Madrid, mu modoka ifunguye hejuru. Umukinnyi kabuhariwe Cristiano Ronaldo na bagenzi be bagenda berekana igikombe begukanye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ibintu byari bitarakorwa n’indi kipe kuva iri rushanwa rivuguruwe mu 1990. Indi kipi yegukanye umuhigo nk’uyu ni AC Milan.

Nyuma yo gutsinda ibitego bibiri wenyine kuri uyu mukino, Cristiano Ronaldo yahise ashimangira bidasubirwaho ko ari we ukwiye kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’imena w’umwaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG