Uko wahagera

Uko Shampiyona y'umukino w'intoki NBA Playoffs 2017 Ihagaze


Hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki shampiyona y’Amerika y’umukino w’intoki NBA Basketball playsoff 2017 igasozwa.

Iyi shampiyona ihuza igice cy’uburasirazuba nicy’uburengerazuba yarigizwe n’amakipe umunani kuri buri ruhande.Nyuma yo gukina imikino itandukanye amakipe ane niyo yabashije kugera ku mikino ibanziriza iyanyuma.

San Antonio Spurs na Golden State warriors nizo zari zihagarariye uburengerazuba mu gihe Cleverand cavaliers na Boston Celtics zihagarariye uburasirazuba.

Ibintu biracyakomeye hagati ya Cleverand cavaliers na Boston Celtics mu gihe Golden State warriors yo yamaze kubona itike y’umukino wa nyuma itsinze imikino ine ku busa ikipe ya San Antonio Spurs.

Mu gice cy’uburengerazuba Golden state warriors ya Steph Curry,Kevin Durant,Draymond Green yatsinze bitagoranye imikino 4:0 San Antonio Spurs yahabawaga amahirwe cyane ariko akaza kuyoyoka nyuma yo kuvunikisha myuhgariro wayo Kawhi Leonard ku mukino wa nyuma.

Kugeza ubu Cleverand cavaliers ya Lebron James iracyahanganye na Boston Celtics nubwo ihabwa amahirwe cyane ko ariyo iri imbere mu mikino imaze gutsinda ndetse kugeza ubu umwe mubakinnyi Boston Celtics yacungiragaho Thomas Isaayah yamaze kuvunika.

Imikino ya nyuma isoza iri rushanwa iteganijwe gutangira ku itariki ya mbere y’ukwezi gutaha kwa gatandatu. Naho guhemba abakinnyi bitwaye neza byo bikaba biteganijwe ku itariki ya 25 zukwa gatandatu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG