Uko wahagera

Trump Asaba Palesitina Kwitabira Amahoro


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko azakora "ibishoboka byose" ngo afashe Isiraheli na Palesitina kugera ku mahoro. Mu nama yagiranye na Mahmoud Abbas, Trump yavuze ko ashimishijwe n'uko uhagarariye Palesitina yemeye kurwanya ibikorwa by'iterabwoba.

Nta biganiro by’imbonankubone Isiraheli iherutse kugirana na Palesitina mu myaka irenga itatu, mu gihe Bwana Trump yemera ko yaba "amasezerano akomeye kurusha ayandi".

Uyu munsi ni uwa nyuma w'urugendo rw'umukuru w'igihugu cya Amerika asura akarere k'Uburasirazuba bwo hagati.

Mu karere ka Cisjordaniya na Gaza, abanyepalesitina bakoze imyigaragambyo yo kwamagana urwo rugendo.

Bwana Trump yavuze ko yagiye i Betelehemu, aho yagiranye ibiganiro na Bwana Abbas "afite umutima urimo icyizere". Yiyemeje gukora ibishoboka byose hamwe n’abandi bategetsi ngo abafashe kugera mahoro arambye.

Bwana Trump yavuze ko Perezida Abbas yamwemereye ko agiye gukora yitanga ngo bagere kuri iyo ntego.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG