Abatalibani bavuze ko bashize amanga ko gushaka amasezerano y’amahoro na guverinoma iriho muri Afuganisitani byaba bisa no kwishyikiriza umwanzi kandi bihabanye n’ukwemera kw'idini ya Kisilamu.
Iryo tangazo hamwe n’imigambi ya Amerika yo kohereza abandi basirikare bo gufasha ingabo za Afuganisitani kurwanya Abatalibani, birakomeza intureka z’ubuhezanguni no kwiyongera kw’intambara muri ibyo bice muri uyu mwaka.
Umuvugizi w’Abatalibani Zabihullah Mujahid yavuze yuko gushyira amaboko kubo yita umwanzi no kubafasha kugera ku ntego zabo byaba ari ugukerensa ibitambo by’abantu babarirwa muri Miliyoni bishwe, hamwe n’amategeko akaze y’Abashia.
Umutwe w’Abatalibani wanze kuva kw’izima ugamije gutegeka ingabo mpuzamahanga ziyobowe na Amerika kuva ku butaka bwa Afuganisitani. Uwo mutwe uravuga ko uri kurwanira kongera kubona ingufu zawo.
Mwalimu Marvin Weinbaum akorera ikigo cy'ubushakashatsi kinonosora ibibazo byo mu burasirazuba bwo hagati gikorera hano i Washington, DC. We abona ko uwo mutwe w’Abatalibani utigeze na rimwe wifuza kwinjira muri gahunda y’amahoro kandi ko bishobora kuzagira cyan Leta zunze ubumwe z'Amerika n’abo bafatanije kugarura amahoro muri Afuganistani.
Facebook Forum