Uko wahagera

Abasivili n'Ingabo za MINUSCA Bishwe muri Centrafurika


Abarwanyi bitwaje imbunda muri iyi minsi bibasiye abayisilamu mu mujyi wa Bangassou muri Repubulika ya Centrafurika. Bishe abasivili bagera kuri 30 n’abasilikare b’amahoro ba ONU batandatu. Abo barwanyi banakomerekeje abandi benshi mu ngabo za ONU ziri mu butumwa muri Centrafurika zizwi kw’izina rya MINUSCA.

Umuyobozi wa NINUSCA, Parfait Onanga-Anyanga ku cyumweru yavuze ko arimo kwohereza abasilikare bo gutera ingabo mu bitugu, i Bangassou aho abasivili bateshejwe ibyabo bahunguye mu musigiti uhari. Abandi bari mu kiriziya y’abagaturika. Hari n’abari mu bitaro by’abaganga batagira imipaka.

Onanga-Anyanga avuga ko ibirimo kuba mu karere bibabaje kandi ko izo ngabo zirimo gukora ibishoboka kugira ngo zibashe kubohoza umujyi wa Bangassou. Yakomeje avuga ko cyari igitero cya kabiri cyibasiye abasilikare b’amahoro ba ONU muri Centrafurika mu cyumweru kimwe.

Perezida wa Centrafurika Faustin Touadera yamaganye icyo gitero cyo ku cyumweru. Yavuze ko ababikoze bazabibazwa imbere y’amategeko y’igihugu na mpuzamahanga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG