Uko wahagera

Nelson Mandela Aribukwa mu Mateka


Nelson Mandela na F.W. de Klerk bakira igihembo Nobel cy'amahoro tariki ya 10/12/1993 mu mujyi wa Oslo muri Norvege
Nelson Mandela na F.W. de Klerk bakira igihembo Nobel cy'amahoro tariki ya 10/12/1993 mu mujyi wa Oslo muri Norvege

Nyuma y’ibinyejana bisaga bitatu ndetse n’imyaka itari mike ya politiki y’ivanguramoko muri Afrika y’epfo yitwaga “apartheid” n’ikandamizwa ryakorerwaga Abirabura, ku itariki nk’iyi ni bwo Nelson Mandela yabaye Umwirabura wa mbere uyoboye iki gihugu nka Perezida.

Mu muhango wacaga imbona nkubone ku mateleviziyo menshi, unakurikirwa n’abatari bake ku isi ni bwo uyu mukambwe, wari ufite imyaka 76 y’amavuko, yarahiriye kuyobora iki gihugu.

Mu ijambo rye, Mandela wari waramaze imyaka 27 muri gereza, yashimiye Perezida F.W. de Klerk yari asimbuye ku butegetsi, ndetse ahita anatangiza gahunda y’ubwiyunge mu benegihugu bose.

Yagize, ati: “Twiboneye, n’amaso yacu, igihugu cyacu gicikamo ibice kubera amakimbirane…Uyu ni wo mwanya wo kwiyomora inguma…Ntibikwiye kongera na rimwe ko igihugu cyacu cyiza cyazongera guhura n’aya marorerwa”.

Uyu muhango wabaye nyuma y’imyaka ine gusa Mandela avuye muri gereza, ahita atangiza inkubiri yo guhuza amashyaka atandukanye ataravugaga rumwe ari nabyo byaje kumugeza ku buyobozi bw’iki gihugu. Mu mwaka w’1993, we na mugenzi we De Klerk banabiherewe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Uyu mugabo wabaye ikirangirire ku isi akanakundwa cyane n’abanya Afrika y’epfo, dore ko banamwitaga “Umubyeyi w’igihugu,” yaje kwitaba Imana mu mwaka w’2013, afite imyaka 95 y’amavuko.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG