Amajwi y’ibanze mu matora y’umukuru w’igihugu muri Koreya y’epfo aragaragaza ko Moon Jae-in, ari bwegukane itsinzi.
Ibipimo byashizwe ahagaragara n’ibigo by’itangazamakuru muri icyo gihugu byerekana ko Moon wo mu ishyaka riharanira ibya none ashobora kubona itsinzi y’amajwi 41 ku ijana.
Imibare igaragaza kandi ko ubwitabire muri ayo matora bwari ku rwego rwo hejuru.
Ayo matora abaye nyuma y’imyigaragambyo yatumye uwahoze ayobora icyo gihugu Park Geun-hye akurwaho icyizere aregwa gukoresha umwanya yari afite mu gukoresha nabi umutungo w’igihugu no kuvugwaho ruswa.
Komisiyo y’amatora muri icyo gihugu yatangaje ko ubwitabire buri kuri 80 ku ijana.
Imibare ntakuka y’ibyavuye muri ayo matora izashyirwa ahagaragara kuri uyu wa gatatu.
Facebook Forum