Uko wahagera

Hamas Yatangiye Urugamba rwa Politiki na Isiraheli


Hamas yahinduye politiki yayo ivuga ko noneho urugamba irwana na Israeli ari urwa politiki, aho kuba urw’idini. Iremeza ko itazongera guharanira guhanagura Israeli ku ikarita y’isi, ahubwo izashyira imbere gahunda ya leta imwe muri Palesitina yose, bivuze leta imwe irimo n’aho Isiraheli iri hose.

Hamas ivuga ko kubigeraho bisaba kubanza kugira “leta ya Palestina ifite imipaka nk’iya mbere y’umwaka w’1967,” ni ukuvuga mu gice kigizwe muri iki gihe n’intara ya Gaza igenzurwa na Hamas, Cisjordaniya igenzurwa na guverinoma ya Perezida Mahmoud Abbas, n’igice cya Jerusalemu y’uburasirazuba.

Hamas yongeye gushimangira ko itemera leta ya Isiraheli kandi ko izakomeza urugamva rwa gisilikali. Yatangarije iyi politiki yayo nshya mu mujyi wa Doha, umurwa mukuru w’igihugu cya Qatar.

Israeli na leta ya Perezida Abbas bavuga ko nta gishya Hamas izanye. Kuri David Keyes, umuvugizi wa minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu, “ni amayeli yo kujijisha. Hamas twe tuzi ni itugabaho ibitero by’iterabwoba.”

Naho umuvugizi wa Perezida Abbas, Osama al-Qawasme, yavuze ngo “Iyi politiki nshya ya Hamas twe twayitangaje mu 1988. Ahubwo Hamas ikwiye kudusaba imbabazi nyuma y’imyaka 30 imaze ivuga ko turi abagambanyi kubera iyi politiki.”

Hamas yo isobanura ko ifite ubushake koko bwo guhinduka, cyane cyane mu maso y’ibihugu biyifata nk’umutwe w’iterabwoba.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG