Uko wahagera

Amerika Ibandanya Isaba Ubuyapani Kugondoza Koreya ya Ruguru


Perezida wa Reta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yahamagaye kuri telefone n’umuyobozi mu Buyapani n’uwo mu Bushinwa umwe ukwe, baganira ku mpungenge batewe na Koreya ya Ruguru.

Trump yamaranye iminota 30 kuri telefone na minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Shizo Abe. Yamuhamagaye agamije gushaka uburyo Pyongyang yarushaho kwotswa igitutu kugira ngo idakomeza gukora ibikorwa by’ubushotoranyi.

Abe avugana n’abanyamakuru i Tokyo kuri uyu wa mbere, yagize ati: “Turasaba dukomeje Koreya ya Ruguru, ikomeza ubushobotoranyi bwayo, kwifata”.

Yongeyeho ati: “Tuzakomeza kuba hafi y’Amerika, dukurikiranire ibintu hafi kandi dusubize tutajenjetse”.

Abe yanavuze ko we na Trump bemeranije ko uruhare runini mu gukemura ibibazo bya Pyongyang rugomba kugirwa n’Ubushinwa. Trump yagiye avugana na perezida w’Ubushinwa Xi Jinping ibyerekeye Koreya ya Ruguru.

Perezida Jinping yavuze ko afite icyizere ko impande zose zizorinda gukora ikintu icyo aricyo cyose cyatuma ibintu birushaho kuba bibi mu kigobe cya Koreya nk’uko ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa Xinhua byabitangaje.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG