Uko wahagera

RWANDA: Ibigo Bifasha Abamugaye nk'Ubucuruzi Bigiye Kwugarwa


Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu m’u Rwanda, iratangaza ko igiye gufunga ibigo byose byabafite ubumuga bitabitaho.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ingendo komisiyo y’imibereho y’abaturage mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yagiriye hirya no hino mu gihugu, igasanga hari ibigo byita kubafite ubumuga bifata abafite ubumuga nk’ibicuruzwa.

Igenzura ryakozwe na Komisiyo y’imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko, rigakorerwa mu bigo byita kubafite ubumuga biri hirya no hino m'u Rwanda, ryagaragaje ko hari bimwe mu bigo byakiriye abafite ubumuga, ba nyirabyo bakabakoresha nk’ababashakamo inyungu.

Abadepite basabye umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu Madame Mukabaramba Alivera, ko yakwihutira gufunga ibyo bigo bagaragaje, kuko birimo kwica abana b’abanyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, wahaswe ibibazo n’abadepite, nawe yemeye ko hari ibigo byakiriye abamugaye bikora nk’ibigo by’ubucuruzi, ariko yizeza abadepite ko bidatinze ibyo bigo bizaba byamaze gufungwa.

Mu Rwanda habarurwa ibigo bigera kuri 50 byakiriye abantu babana n’ubumuga cyane cyane biganjemo abana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG