Uko wahagera

Uwa Gatanu Mutagatifu i Yeruzalemu


Papa Francis yoza ibirenge by'abagororwa I Rome
Papa Francis yoza ibirenge by'abagororwa I Rome

Abakirisitu bo ku isi yose baritegura pasika. Muri urwo rwego, uyu munsi barizihiza uwa gatanu mutagatifu, umunsi bemera ko ubibutsa ibambwa ry’umucunguzi wabo Yezu Kirisitu.

I Yeruzalemu, nk’uko bisanzwe buri mwaka, ibihumbi n’ibihumbi bakomoka hirya no hino ku isi bakoze inzira y’umusaraba urugendo runyura aho bemera ko Yezu yanyuze hose ahetse umusaraba, kugera ku gasozi yabambweho n’umurambo we washyinguwe. Bamwe muri ndetse nabo bari bamwiganye, bagenda nabo bahetse imisara ku ntugu zabo. Bagendaga baririmba, banasoma bibiliya.

Uyu mwaka umuhango wabaye umwihariko kubera ko bwa mbere na mbere abayoboke b’amadini ya gikirisitu yo mu burengerazuba bw’isi n’abakirisitu “orthodox” bo mu burasirazuba bw’isi bahuriye hamwe. Ubusanzwe bizihiza pasika ku mataliki atandukanye.

Abasilikali n’abapolisi bafite intwaro z’intambara bari benshi, babunga umutekano w’iyo mbaga y’abakora urugendo rutagatifu.

Ku cyumweru, umunsi wa pasika, abayoboke b’amadini yose y’abakirisitu b’isi yose nabwo bazakoranira ku gasozi Yezu yabambweho, bakurikire misa mu rusengero bita “Kiliziya y’imva ntagatifu.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG