Uko wahagera

Zambiya: Umunyepolitike Atavuga Rumwe na Reta Yahagaritswe


Abashigikiye umugambwe uri ku butegetsi muri Zambiya bariko bahimbaza ivyavuye mu matora y'umukuru w'igihugu kw'italiki 15, ukwezi kw'umunani mu mwaka w'i 2016, ku murwa mukuru, Lusaka

Umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zambiya, Hakainde Hichilema yatawe muri yombi ku ncuro ya kabiri mu mezi hafi 6. Umuvugizi w’ishyaka rye yabibwiye Ijwi ry’Amerika uyu munsi kuwa kabiri. Uko gutabwa muri yombi ni kimwe mu bintu bigaragaza ubwumvikane buke nyuma y’amatora ya perezida yabaye mu kwezi kwa 8 abakandida bombi bavuze ko batsinze.

Umuvugizi w’ishyira ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zambiya, Charles Kakoma, yavuze ko polise yamennye inzugi z’urugo rwa Hichilema kuwa mbere nijoro. Yavuze ko babanje kugota urugo kugira ngo adatoroka, kandi ko barashe ibyuka biryana mu maso ku bari barurimo hanyuma bajyana Hichilema.

Kakoma yavuze ko polise kugeza uyu munsi mu gitondo ntacyo yari yashinja Hichilema kandi ko yamujyanye guhatwa ibibazo. Yavuze ko ishyaka rye ryari ryaburiye ko ibyo bintu bishobora kuba, kubera ibyari byabaye iminsi mike ishize ubwo imodoka zari kumwe na Hichilema zahuye n’amapikipiki n’imodoka byari biherekeje perezida Edgar Lungu. Abo bagabo bombi bageragezaga kujya mu muhango umwe wa gakondo wabereye mu burengerazuba bwa Zambiya. Lungu yakurikiye uwo muhango.

Nta wabashije kuboneka wo mu biro bye ngo agire icyo abivugaho cyakora itangazo perezidanse yashyize ku rubuga rwa Facebook ryavuze ko inzego z’ubuyobozi zitemera abantu bajya mu mihango bagamije kuyidurumbanya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG