Uko wahagera

ISIS Yishe Abantu 44 muri Kiliziya mu Misiri


Abantu bishwe n'abakomeretse bari baje gusenga ku cyumweru cya mashami.
Abantu bishwe n'abakomeretse bari baje gusenga ku cyumweru cya mashami.

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu wigambye ko ariwo wateze bombe kuri kiriziya z’abacopte mu gihugu cya Misiri. Igitero cyahitanye abantu 44 gikomeretsa abarenga ijana ubwo bari bateraniye mu masengesho ku munsi wa Mashami.

Igisasu cya mbere gikaze cyaturikiye mu mujyi wa Tanta aho cyakubise ubwo abantu bari mu misa ya Mashami ku cyumweru kuri kiriziya yitiriwe mutagatifu George. Icyo gisasu cyishe abantu 27. Cyakomerekeje 78 nk’uko bitangazwa na Televisiyo ya Leta. Icyo gisasu cyari cyatezwe munsi y’indebe mu rusengero rukuru nk’uko ayo makuru akomeza abivuga.

Nyuma y’aho bidatinze, abandi bantu 17 barapfuye, 41 bakomeretswa na bombe y’umwiyahuzi hanze ya Katedarari y’Abakirisitu ba Orthodoxe yitiriwe mutagatifu Mariko, mu mujyi wa Alexandria.

Aho Alexandria, papa Tawadros III umuyobozi w’abaorthodoxe, yari mu misa muri kiriziya yagabweho igitero, ariko ntacyo yabaye. Ni amakuru ava mu itangazamakuru rya Leta ya Misiri.

Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sissi
Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sissi

Nyuma y’ibitero bya bombe, perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sissi yashyizeho amezi atatu y’ibihe bidasanzwe mu gihugu. Sissi yabivuze mu ijambo yavugye kuri televisiyo ya Leta.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG