Uko wahagera

Igitero cya Bombe Cyahitanye Batatu muri Somaliya


Abategetsi mu ngabo za Somaliya, bavuga ko umwiyahuzi yateze bombe ku kigo gitangirwamo imyitozo ya gisilikare mu nkengero z’umurwa mukuru Mogadishu. Icyo gitero cyahitanye abasilikare batari bake kandi cyakomerekeje abandi benshi.

Abategetsi bavuga ko uwo mwiyahuzi yihinduranyije yambara imyenda ya gisilikare, ajya mu kigo gitangirwamo imyitozo ya gisilikare kuri uyu wa mbere aturitsa ibyo bisasu.

Icyo gitero kibaye umunsi umwe nyuma y’uko umukuru w’ingabo za Somaliya mushya, Jenerali Ahmed Mohamed Jimale Irfid, arusimbutse mu gitero cya bombe yatezwe mu modoka. Icyo gitero cyahitanye abantu 15 hafi y’imodoka za gisilikare zari zimuherekeje i Mogadishu.

Icyo gisasu cyaturitse iminota mike nyuma y’uko minisitiri w’ingabo mushya Abdirashid Abdullahi Mohamed n’umukuru w’ingabo Jenerali Mohamed Aden banyuze muri uwo muhanda nk’uko amakuru aturuka mu bashinzwe umutekano yabihamirije Ijwi ry’Amerika.

Umuyobozi mushya w’ingabo za Somaliya yari avuye mu muhango kuri minisiteri y’ingabo aho yari amaze gusimbura generali Aden.

Abenshi mu bahitanywe n’icyo gitero bivugwa ko ari abasivili bari abagenzi muri minibusi ebyiri.

Umutwe w’abarwanyi ba al-Shabab wigambye ko ariwo wagabye icyo gitero.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG