Uko wahagera

Imyigaragamvyo Isaba Zuma Gutanga Ubutegetsi


Abigaragambije muri Afrika y'epfo basaba Perezida Juma kuva k'Ubutegetsi.
Abigaragambije muri Afrika y'epfo basaba Perezida Juma kuva k'Ubutegetsi.

Abantu ibihumbi n’ibihumbi bigaragambije muri Afrika y’Epfo kuri uyu wa gatanu. Abanyafurika y’Epfo b’ingeri zose n’amoko yose bateraniye mu bice bitandukanye by’igihugu basaba perezida Jacob Zuma gutanga ubutegetsi.

Abategetsi bavuze kuri uyu wa gatanu mu masaha ya nyuma ya saa sita, ko ahenshi imyigaragambyo yabaye mu mutuzo nta muvundo. N’ubwo amakuru y’ibitangazamakuru byo mu karere byavuze ko polise yarashe amasasu atica mu bashyigikiye Zuma i Johannesburg rwagati.

I Polokwane, umujyi wiganjemo abo mu ishyaka riri ku buyobozi, abantu babarirwa muri mirongo bigaragambyaga bafite uburakari batwitse imipira y’imodoka.

Mu mujyi wa Cape Town, Musenyeri Desmond Tutu, yatije ijwi rye avuga rikijyana abakomeje abadashyigikiye Zuma bakomeje kwiyongera, bakora ingendo zimwamagana.

Abigaragambyaga bazunguzaga amabendera kandi bakoze umurongo hanze y’inteko ishingamategeko. Ahandi ku rusengero St. Francis Bay, abantu amagana barateranye babanza gusenga kugira ngo imyigaragambyo ize kuba mu mahoro.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG