Uko wahagera

Kwivuza mu Bwisugane Bizakomeza Kwishyuzwa mu Rwanda


Kur' uyu wa Gatanu minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ifatanyije n'ikigo cy'ubwiteganyirize bavuze ko bagiye gutangiza ubukangurambaga bwo kwishyuza ubwisungane mu kwivuza (mituelle de sante) mu mwaka wa 2017-2018. Ubu bukangurambaga babutangije mu gihe hakiri bamwe mu batanze amafaranga yo kwivuza mu mwaka ushize batarabona amakarita yo kwivurizaho. Baravuga ko bagiye kunoza utwo tunenge tukigaragara muri iyo gahunda

Batangiza ubukangurambaga mu bwisungane mu kwivuza abategetsi bafite mu nshingano ubukangurambaga muri iyi gahunda barumvikanisha intumbero yo kubona abanyarwanda bose bari mu bwisungane mu kwivuza ku mpuzandengo ya 100% mu mwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2017-2018.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize gifite mu nshingano gucunga ubwisungane mu kwivuza iragaraza ko mu gihugu hose abamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza muri 2016-2017 bari kuri 84%. Aba bavuye kuri 81% bo mu mwaka wa 2015-2016.

Mu kiganiro abategetsi b’impande zombi bahaye abanyamakuru cyagarutse ku mikorere bamwe basanga itanoze igaragara mu bashinzwe gucunga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ndetse n’inzego z’ibanze ziyikangurira abaturage.

Binjiye mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2017-2018 mu gihe hakiri bamwe mu baturage batanze amafaranga y’umwaka ushize 2016-2017 na n’ubu batarabona amakarita yo kwivurizaho. Bivuze ko urwaye ashaka ubundi buryo bwo kwivuza buri hanze y'ubwo bwisungane. Urugero ni abo mu murenge wa Rukara I Kayonza mu Burasirazuba bw’u Rwanda bagifite iki kibazo.

Abahagarariye ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize bafite mu nshingano ubwisungane mu kwivuza, basubiza kuri iki kibazo bavuze ko byose bipfira mu nzego z’ibanze ziba zigomba kuyobora abaturage. baremeza ko iyo babonye urutonde rw’abishyuye nta impamvu yo kutabaha amakarita y’ubwisungane mu kwivuza.

Mme Solange Hakiba ni umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibigenerwa abanyamisanzu mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize gicunga mituelle de santé asaba abaturage kugana inzego z’ibanze bagafatanya gukemura ikibazo. Icyakora ku barangije kwishyura bo umwaka ukaba ugiye gushira bativuje yemeza ko bazongera bakishyura anadi mafaranga.

Muri iki gikorwa cy’ubukangurambaga ubutegetsi burasaba abakuriye inzego z’ibanze gukora ibishoboka bagashyira imbaraga mu kumvisha rubanda akamaro k’ubwisungane mu kwivuza.

Imwe muri gahunda minister y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko zatanze umusaruro ni uburyo rubanda bishyira hamwe mu matsinda yo kwishyurirana no kugurizanya mu mugambi wo kwisungana mu kwivuza.

Alvera Mukabaramba umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza no kurengera abaturage agasaba ko hirya no hino mu gihugu iyi gahunda yarushaho gutsimbatara.

Akuyemo abakozi ba leta n’abandi bishyurirwa ubundi bwishingizi mu buvuzi, Uyu mutegetsi aravuga ko nta muturage wagasigaye atari mu bwisungane mu kwivuza. Kugeza magingo aya uturere dutatu tw’umujyi wa Kigali ni two tuza mu myanya y’imbere mu bwitabirire mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza. Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo twose turi ku mpuzandego iri hejuru ya 90%. Akarere kaza inyima ni aka Nyaruguru kuri 74.6%.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iravuga ko uturere bigaragara ko turi ku mibare yo hasi cyane ari utwagiye duhura n’ingaruka z’amapfa n’ibiza.

Umwaka w’ubwisungane mu kwivuza nk’uko bisanzwe uzarangirana n’ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka. Leta yishyurira abo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe miliyari eshatu z’amafaranga muri iyi gahunda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG