Uko wahagera

Imyanzuro y'Urubanza rwa Mbarushimana mu Rwanda


Emmanuel Mbarushimana
Emmanuel Mbarushimana

Mu myanzuro ya nyuma y'urubanza, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gutesha agaciro imyiregurire ya Bwana Emmanuel Mbarushimana burega ibyaha bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu.Ubushinjacyaha buravuga ko imyiregurire y'uregwa idashingiye ku mategeko. Uregwa arasaba ko ikirego cy'ubushinjacyaha giteshwa agaciro kubera ko asanga giteguye nabi. Ni mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo umucamanza apfundikire urubanza

Ubushinjacyaha ni bwo bwiriranywe ijambo butanga imyanzuro ya nyuma mu rubanza buregamo bwana Emmanuel Mbarushimana ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bumukekaho ko yakoze mu myaka ya za 90.

Imyanzuro yibanze ku miburanire y’uburyo urubanza rwagenze mu minsi itandukanye, uyu wari umunsi wa kabiri ubushinjacyaha bugaruka kuri iyo myanzuro.

Bwana Jean Bosco Mutangana umushinjacyaha mukuru mu Rwanda yasobanuriye umucamanza ko ku cyaha cyo kurimbura imbaga nk’icyaha cibasiye inyokomuntu urwego ahagarariye rurega Mbarushimana kigaragazwa n’amabwiriza yatangaga yo kwica abatutsi ahantu hatandukanye mu cyahoze ari Komini Muganza muri Prefegitura ya Butare. Yavuze ko aho kugira icyo akora ngo akumire jenoside ahubwo yashoyemo abahutu na we ubwe arayikora.

Yamushinje ko yagize uruhare rutaziguye mu ishyirwaho ry’amabariyeri yo mu Ndatemwa , Kabuga n’ahandi hose yicirwagaho abatutsi.

Umushinjacyaha mukuru yibukije umucamanza ko Mbarushimana mu 1994 yazanye abasirikare ku musozi wa Kabuye baharimburira abatutsi bagera ku 50000.

Byabaye cyo kimwe no ku cyaha cy’ubwicanyi. Bwana Mutangana yavuze ko uretse no gutanga amabwiriza ku bahutu yo kwica abatutsi, Mbarushimana na we ubwe yabishe ku buryo n’abatarapfuye muri icyo gihe bahakuye ubumuga.

Mbarushimana waranzwe no gutega amatwi , mu myiregurire ye yakunze kubwira umucamanza ko ubushinjacyaha bwagombye kuba bugaragaza ibimenyetso bya muganga bigaragaza koko ko abo bumurega bazize jenoside.

Bwana Mutangana ku ruhande rw’ubushinjacyaha yasabye urukiko kuzatesha agaciro yiyi myiregurire. Yavuze ko ibi bidashoboka kubona impapuro za muganga zemeza ko abapfuye muri icyo gihe bazize jenoside. Ubushinjacyaha buravuga ko n’ubwo ari uburenganzira bwa Mbarushimana bwo kwiregura, yirengagiza nkana nk’umunyarwanda uburyo jenoside yabayemo.

Ku ngingo yo kuba uregwa asaba ko haboneka inyandikomvugo zikubiyemo ubuhamya bw’abashinje ibyaha bya jenoside mu rukiko mpuzamahangampanabyaha I Arusha, iki na cyo umushinjacyaha wa repubulika aravuga ko kiri hanze y’ikiburanwa. Yavuze ko icyaha ari gatozi kandi ari Mbarushimana we ubwe warezwe nta wundi.Bityo ko ubwo buhamya ntacyo bwafasha mu rubanza.

Ubushinjacyaha burashinja Mbarushimana kuyobora no kwitabirira ibitero byahitanye abatutsi I Muganza. Buravuga ko yari afite moto yifashishaga mu bikorwa byo kugenzura uko jenoside yakorwaga mu bice bya Dahwe, Rubona n’ahandi.

Buramushinja imvugo z’amarenga buvuga ko yakoreshaga akangurira abahutu kurimbura abatutsi; Nk’aho buvuga ko yababwiraga ngo bakore ashaaka gusobanura kwica,ko abatarabikoraga ngo bafatwaga nk’ibyitso by’inkotanyi.

Mu myiregurire ye kandi Bwana Mbarushimana yasabye urukiko kutazaha agaciro abatangabuhamya b’ubushinjacyaha.

Barimo abatanze ubuhamya bushinja uregwa kandi barakorewe jenoside. Uregwa arabafata nk’abayobowe n’amarangamutima kubera inyungu bafite mu rubanza agasaba urukiko kubakura ku rutonde rw’abamushinja.

Hari kandi abashinje Mbarushimana barakatiwe ibihano byo gufungwa burundu na burundu y’umwihariko bazira ibyaha bya jenoside. Aba na bo Mbarushimana aravuga ko inkiko zabambuye uburenganzira bemererwa nk’abanyarwanda agasaba kubakura ku rutonde rw’abagombye kuba bamushinja.

Umushinjacyaha wa Repubulika yabwiye urukiko ko ibyo Mbarushimana avuga byose nta ngingo z’amategeko abishingiraho uretse kubivuga uko abyitekerereza. Bwatsimabaraye ku batangabuhamya babwo bushimangira ko nta nenge n’imwe bubona zatuma bateshwa agaciro.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko abatambutse imbere y’umucamanza barahamwe n’ibyaha bya genoside inkiko zikabakatira ibihano byo guhera mu buroko bakwiye gufatwa nk’abatangamakuru mu rubanza buburanamo na Mbarushimana. Urukiko rukazasuzuma niba ibyo bavuga ntaho bihurira n’ibindi bimenyetso ubushinjacyaha bwarushyikirije. Umushinjacyaha mukuru yibukije ko urukiko ari rwo rutanga umurongo ku bibazo byose bishobora kuvuka mu rubanza.

Iki cyiciro cyo kunenga ibyavuzwe n’abatangabuhamya Mbarushimana ntiyigeze akiburanaho kuko mu gihe yagombye kukiburanaho ntiyabonetse mu iburanisha, umucamanza yanzuye ko urubanza rugomba gukomeza . Ingingo uregwa yafashe nk’igamije kumupfukirana kuko yasobanuye ko yabuze mu iburanisha kubera uburwayi.

Bwana Emmanuel Mbarushimana w’imyaka 55 y’amavuko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumukurikiranyeho ibyaha 5 bikomeye kandi bidasaza bya genocide n’ibyibasiye inyokomuntu. Ni icyaha cya jenoside, icyaha cyo gucura umugambi wa jenoside, kuba icyitso mu cyaha cya jenoside, ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu no kurimbura imbaga nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Ni ibyaha ubushinjacyaha bumukekaho ko yakoreye mu cyahoze ari Komini Muganza hari muri Prefegitura ya Butare mu 1994 aho yari umugenzuzi w’amashuli abanza, ubu ni mu karere ka Gisagara mu ntara y’amajyewpfo. Ibyaha Byose uregwa arabihakana.

Mbarushimana yageze mu Rwanda avuye mu gihugu cya Denmark mu mwaka ushize wa 2014. Niba nta gihidutse umucamanza azapfundikira iburanisha ry’uru rubanza ku itariki 03/04/2017.

N'inkuru y'umumenyeshamakuru w'Ijwi rya Amerika Eric Bagiruwubusa, wakurikirnaye urubanza

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:39 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG