Uko wahagera

Kathrada Wafunganywe na Mandela Imyaka 18 Yitabye Imana


Ahmed Kathrada (hagati) ari kumwe n'uwahoze ayobora Leta zunze z'Amerika Barack Obama n'umufasha we basura Robben Island
Ahmed Kathrada (hagati) ari kumwe n'uwahoze ayobora Leta zunze z'Amerika Barack Obama n'umufasha we basura Robben Island

Umunya-Afurika y’epfo Ahmed Kathrada wafatanyije na Nelson Mandela guharanira no kurwanya ivanguramoko rishyingiye ku ruhu yitabye Imana afite imyaka 87.

Kathrada n’umwe mu mpirimbanyi zafunzwe mu mwaka w’1964 bazira kutavuga rumwe na leya y’ivanguramoko. Yafunzwe imyaka 29, aho 18 muriyo yayifunganwe na Mandela.

Ikigo ndangamurage kitiriwe Ahmed Kathrada nicyo cyemeje ko uwo mukambwe yapfiriye mu bitaro byo mu mujyi wa Johannesburg azize ibibazo by’amaraso yibumbye mu bwonko.

Neeshan Balton uyobora icyo kigo, yavuze ko urupfu rwa Kathrada ari igihombo gikomeye kw’ishyaka ANC riri ku butegetsi.

Igihe kinini cye kw’isi Khatrada yakimaze ahanira uburinganire no kwishyira ukizana.

Ibyi bikorwa byo kurwanya akarengane yabitangiye afite imyaka 12 ubwo yinjiraga mu muryango w’urubyiruko rugendera ku matwara ya gikomuniste.

Afite imyaka 17, Kathrada yatawe muri yombi ubwo yari mu myigaragambyo yo kwamagana ivangura ryakorerwaga abanya-Afurika y’epfo bafite inkomoko y’Ubuhinde.

Mandela amaze kugera k’ubutegetsi yiyegereje Kathrada nk’umujyanama we mukuru mu bya politike.

Kathrada yabaye kandi umwe mu banyapolitike bakomeje kugaragaza ko batishimiye imiyoborere ya Perezida Jacob Zuma. Umwaka ushize yanditse ibaruwa ifunguye isaba ko Zuma yegura ku mirimo ye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG