Uko wahagera

Londres: Polisi Imaze Gufunga Abantu Icyenda


Mu Bwongereza, polisi y'i Londres yataye muri yombi abandi bantu babili mu rwego rw’anketi ku gitero cy’iterabwoba cy’ejobundi kuwa gatatu ku ngoro y’inteko ishinga amategeko. Umuyobozi w’ishami rya polisi rishinzwe kurwanya iterabwoba, Mark Rowley, yavuze ko aba bantu babili bakomeye, ariko yirinze gusobanura icyo bivuze. Abantu icyenda ni bo bamaze gufatwa. Undi umwe yarekuwe by’agateganyo.

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu watangaje ko ari wo uri inyuma y’iki gitero cyahitanye abantu bane. Komanda Rowley yasobanuye ko umugabo wakigabye yitwa Khalid Masood. Yari afite imyaka 52 y’amavuko. Yahoze ari Umukirisitu, nyuma arahindura ajya mu idini rya Isilamu. Polisi yaramurashe arapfa agikora igitero cye.

Mu bantu bane Khalid Masood yahitanye harimo umupolisi w’imyaka 48 yajombaguye ibyuma inshuro zigera ko icumi, nk’uko ababibonye babivuga. Harimo kandi Umunyamerika w’imyaka 54 y’amavuko, wari kumwe n’umugore we mu rugendo rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 bamaze bashyingiranwe. Uyu mudamu ari mu bantu 30 bakomerekeye mu gitero cya Khalid Masood.

Abapfuye n’abakomeretse bose hamwe bakomoka mu bihugu 11 bitandukanye, nk’uko minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, Boris Johnson, yabitangarije i New York mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe amahoro ku isi yari ayoboye. Kuri we “birerekana ko ari isi yose yatewe.” Boris Johnson yavuze ko yatangiye ibiganiro na Leta zunze ubumwe z’Amerika n’izindi nshuti zitandukanye. Ati: “Isi yose ishyize hamwe kugirango itsinde abakoze igitero cy’i Londres n’ingengabitekerezo yabo.”

XS
SM
MD
LG