Uko wahagera

Umuntu Yiciwe ku Kibuga cy'Indege i Paris


Umugabo yarasiwe ku kibuga cy’indege cya Parisi mu Bufaransa, nyuma yo kugerageza kwambura imbunda umusilrkari wagenzura umutekano. Byari mu ma saa mbiri n’igice za mu gitondo kw’isaha yo mu Bufaransa.

Minisitiri w’ingabo w’ubufransa Jean-Yves Le Drian avuga ko uwo mugabo wishywe yagundaguranye n’uwo musirikari, ashaka kumwambura imbunda ye, ariko abandi basirikari babiri bari hafi baramurasa baramwica. Nta wundi muntu wakomerekeye kuri icyo kibuga.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubufransa Bruno La Roux avuga ko inzego za polisi n’iz’umutekano zari zisanzwe zizi uwo mugabo, ukekwa no kuba yarashe ku mupolisi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu.

Inzego za polisi ntizatanze impamvu yaba yari inyuma y’icyo gitero uwo mugabo yakoze ku musilikari wari ku kibuga cy’indege. Cyokora, ibiro by’umushinjacyaha bw’i Parisi bivuga ko urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba rwatangiye gukora iperereza.

Umusirikari wasagariwe ku kibuga cy’indege ni umwe mu bagize ingabo zidasanzwe ziri mu mutwe witwa “Sentinelle”. Uyu ni wo washinzwe kwita ku mutekano ku bibuga by’indege, ku nzu z’amasengero ndetse n’ahandi hantu nyabagendwa mu Bufaransa. Ibi byose ni bimwe mu ngamba zafashwe nyuma y’ibitero by’iterabwoba byakozwe mu Bufaransa mu mwaka wa 2015.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG