Abasomali b’impunzi 42 bishwe na kajugujugu y’intambara yarashe ubwato barimo mu nyanja itukura ku nkengero z’umupaka wa Yemen mu ijoro ryakeye.
Biratangazwa n’Umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira,OIM.
Abarokotse icyo gitero basobanuye ko barimo bajya gushaka ubuhungiro muri Sudani, bavuye muri Yemen kubera intambara.
OIM ivuga ko harokotse abantu 80. Yabajyanye mu mujyi wa Hodeida.
Inyeshyamba z’aba-Houthi zirega ingabo mpuzamahanga ko ari zo zarashe buriya bwato. Izi ngabo ziyobowe n’Arabiya Sawudite, kandi ziterwa inkunga na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Zatangiye kurwanya aba-Houthi mu 2015, kugirango zibambure umurwa mukuru wa Yemen Sanaa. Ariko byarananiranye kugeza ubu, ndetse ahubwo aba-Houthi bongeyeho no kwigarurira igice kinini cya Yemen mu majyaruguru y’igihugu. Iyi ntambara imaze guhitana abasivili barenga ibihumbi icumi.
Facebook Forum