Uko wahagera

USA: Itegeko Rigira 2 rya Prezida ku Bimukira Ryahagaritswe


Prezida wa Amerika, Donald Trump
Prezida wa Amerika, Donald Trump

Inkiko ebyiri z’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, zatanze itegeko ry’igihe gito, rihagarika iteka rya kabiri rya perezida Donald Trump, rigabanya umubare w’abantu bagomba kwinjira mu gihugu.

Umucamanza wo muri leta ya Hawaii yahagaritse iteka rya mbere n’irya kabiri rya perezida Donald Trump, ribuza impunzi kwinjira mu gihugu n’iteka ribuza visa nshya ku bantu baturuka mu bihugu bitandatu. Umucamanza w’igihugu muri Leta ya Maryland nawe kuri uyu wa kane yagarutse ku gice cy’iryo teka kijyana na visa gusa, ntiyakoze kuri porogaramu y’impunzi.

Ubuyobozi bwa Trump buvuga ko iteka rya perezida rikenewe mu kurinda igihugu iterabwoba.

Ku bw’iryo teka nta mpunzi yemerewe kwinjira muri Amerika igihe cy’amezi ane. Rihagarika kandi visa igihe cy’amezi atatu ku bantu baturuka muri Irani, Siriya, Yemeni, Libiya, Somaliya na Sudani.

Iryo teka rivuguruye ryabayeryabaye rihagaritswe, ryagombaga gutangira kwubahilizwa kuri uyu wa kane.

XS
SM
MD
LG