Uko wahagera

Isi Ihanze Amaso Amatora mu Buholandi


Geert Wilders ahanganye na Minisitiri w’Intebe usanzweho mu Buholandi Mark Rutte.
Geert Wilders ahanganye na Minisitiri w’Intebe usanzweho mu Buholandi Mark Rutte.

Abaturage mu Buholandi bazindukiye mu matora y’abadepite ahanzwe amaso n’ibihugu byinshi ku mugabane w’Ubulayi.

Abaturage baratora hagati y’umukandida wo mu ishyaka ritsimbaraye ku bitekerezo by’abakera rigizwe n’abishisha abimukira n’abanyamahanga riyobowe na Geert Wilders n’iriyobowe na Minisitiri w’Intebe usanzweho Mark Rutte.

Byitezwe ko ishyaka rya Wilders benshi bafata nka Donald Trump w’Ubuholandi riza kubona amajwi menshi mu nteko ishingamategeko, n’ubwo amahirwe y’ubwiganze ahabwa Minisitiri w’Intebe Rutte.

Abakurikiranira hafi ibya politike ku mugabane w’Ubulayi baribaza niba ibyabaye mu Bwongereza ubwo abaturage batoraga kuva mu muryango w’ibihugu by’Ubulayi bishobora kuba mu Buholandi.

Wilders avuga ko igihe ishyaka rye ryaba ritowe ryakura Ubuholandi mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu gihe ishyaka rye ryaba ritowe.

Ahandi hateganyijwe amatora ahanzwe amaso na benshi ni mu bihugu by’Ubudage n’Ubufaransa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG