Uko wahagera

Zimbabwe: Abantu 246 Bahitanywe n’imyuzure.


Muri Zimbabwe imyuzure mu majy’epfo no mu majy’epfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu yahitanye abantu 246. Abandi 2,000 basigaye ntaho bagire begeka umusaya, guhera mu kwezi kwa 12.

Zimbabwe igihugu gifite ibibazo by’amafaranga, kirimo gutakambira umuryango utanga infashanyo mu rwego mpuzamhanga kugira ngo ugifashe guhangana n’ingaruka y’ imyuzure.

Abategeti bavuga kw’ imihanda n’ibiraro byatwawe n’amazi. Iyo myuzure yatandukanyije ibice by’igihugu bisanzwe bituranye.

Zimbabwe yaritangiye kwikura mu bibazo byaturutse ku mapfa yabaye incuro ebyiri. Ayo mapfa yangije imyaka mu bihe by’ubuhinzi biheruka.

Ikigega mpuzamaha cyita ku bana UNICEF cyavuze mu mwaka ushize ko Zimbabwe yigeze kuba ikigega cy’Amajy’epfo y’Afurika, ubu yugarijwe n’indwara z’imirire mibi. Indwara zibasiye abana ku buryo bitigeze bibaho muri iyi myaka 15 ishize.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG