Uko wahagera

Abategetsi b'Amerika na Mexique Baraganira ku Migenderanire


U.S. Secretary of State Rex Tillerson arrives in Mexico City, Mexico, Feb. 22, 2017.
U.S. Secretary of State Rex Tillerson arrives in Mexico City, Mexico, Feb. 22, 2017.

Sekreteri wa leta y’Amerika Rex Tillerson, na minisitiri ushinzwe umutekano w’igihugu John Kelly, babonanye kuri uyu wa kane na perezida wa Mexique Enrique Pena Nieto, n’abaminisitiri muri guverinema ye, mu cyitezwe nk’inama ibimburiye izindi zo mu rwego rwo hejuru zizibanda ku bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ubuhahirane n’ikibazo c’abimukira.

Abo bayobozi babiri bo nzego zikomeye muri guverinema ya perezida Trump bizeye kuzabasha kugabanya impungenge n’uburakari ku byerekeye ingamba z’ubuyobozi bushya bwa Leta Zunze ubumwe z’Amerika ku bireba igihugu cya Mexique.

“Tugiye kugirana umubano mwiza na Mexique, nitutabishobora, ntituzaba tubishoboye”. Ibyo Trump yabivugiye kuri perezidansi y’Amerika kuri uyu wa kane, umunsi umwe nyuma umuvugizi mu biro by’umukuru w’igihugu Sean Spicer, abaye nk’uwumvikanisha ko umubano w’ibihugu byombi wifashe neza kandi ko ukomeye.

XS
SM
MD
LG