Uko wahagera

Amerika: Abadafite ibyangombwa barafatwa


Marlene Mosqueda (ibumoso) aravuga ko ise yafashwe ariko atirukanwe.
Marlene Mosqueda (ibumoso) aravuga ko ise yafashwe ariko atirukanwe.

Abashinzwe umutekano muri Leta zunze ubumwe z’Amerika baramutse bakora imikwabo mu ngo. Bataye muri yombi abantu amagana n’amagana bari mu gihugu badafite ibyangombwa.

Ariko baremeza ko bidafite aho bihuriye n’iteka rya Perezida Donald Trump rikumira abaturage b’ibihugu birindwi byiganjemo Abayisilamu (Libiya, Sudani, Somaliya, Iraq, Syria, Yemen, na Irani).

Umuvugizi wa minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu, Gillian Christensen, yabwiye itangazamakuru, ati: “Ni ibintu bisanzwe, nta gishya kirimo. Duhora dushakisha abantu babangamiye umudendezo wa rubanda n’abanyuranije n’amategeko agenga abimukira.”

Imikwabo yabaye muri leta esheshatu byibura, by’umwihariko mu mijyi nka Atlanta (Georgia), Chicago (Illinoi), New York (New York) na Los Angeles (California). Aha honyine gusa, abantu batawe muri yombi barenga 160. Hamwe na hamwe bimaze iminsi biba muri iki cyumeru.

Bamwe mu batawe muri yombi barirukanwe, basubizwa mu bihugu byabo.

XS
SM
MD
LG