Uko wahagera

Angola: De Santos Ntazongera Kwiyamamaza


José Eduardo dos Santos, Perezida wa Angola
José Eduardo dos Santos, Perezida wa Angola

Perezida wa Angola Jose Eduardo dos Santos, kur’ uyu wa gatanu yavuze kw’ atazongera kwiyamamariza indi manda uyu mwaka, ubwo azaba asoje imyaka 38 k'ubutegetsi.

Dos Santos yabwiye abari mu nama y’ishyaka riri ku buyobozi MPLA ko minisitiri ushinzwe ingabo Joao Lourenco, azahagararira ishyaka k’umukandida mu matora ataha, ateganyijwe mu kwezi kwa munani.

Dos Santos ufite imyaka 74 y’amavuko yari yaragaragaje ko ashobora kuzatanga ubutegetsi.

Uyu mukuru w'igihugu cy'Angola yayoboye igihugu kuva mu kwezi kwa cyenda umwaka w’i 1979. Aza ku mwanya wa kabiri mu baperezida bo muri Afurika bamaze igihe kirekire ku buyobozi, nyuma ya Teodoro Obiang wa Guinee Equatoriale.

K’ubuyobozi bwa Dos Santos, Angola yakuye umutungo utubutse mu bikomoka kuri peteroli kandi igihugu cyavuye mu ntambara. Cyakora imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, yamunenze kuyoboresha igitugu, yemerera umuryango we kwigwizaho umutungo.

Mu kwezi gushize, ikinyamakuru muri Amerika cyandika k’ubucuruzi n’imari n’ibijyana nabyo cyitwa Forbes, cyashyize umukobwa wa perezida, Isabel dos Santos ku rutonde rw’abagore bakize cyane muri Afurika. Forbes yavuze ko afite umutungo ufite agaciro ka miliyari 3.2 by’amadolari y’amanyamerika.

XS
SM
MD
LG